Accueil Date de création : 27/11/06 Dernière mise à jour : 25/01/12 01:08 / 844 articles publiés

NI RYALI IZUBA RIZAGARUKA  (RWANDA) posté le mercredi 25 janvier 2012 01:03

Blog de ndagijimana :RWANDA TRIBUNE IBUKABOSE, NI RYALI IZUBA RIZAGARUKA
lien permanent

LA LOURDE RESPONSABILITÉ DU JUGE TRÉVIDIC  (JUSTICE INTERNATIONALE) posté le vendredi 20 janvier 2012 05:26

lien permanent

FRANCE/RWANDA : LES CONCLUSIONS DE L'EXPERTISE BALISTIQUE SUR L'ATTENTAT DU 6 AVRIL ENFIN PRESENTEES  (FRANCE/RWANDA) posté le mardi 10 janvier 2012 06:12

Blog de ndagijimana :RWANDA TRIBUNE IBUKABOSE, FRANCE/RWANDA : LES CONCLUSIONS DE L'EXPERTISE BALISTIQUE SUR L'ATTENTAT DU 6 AVRIL ENFIN PRESENTEES
lien permanent

PS IMBERAKURI : ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 24/P.S.IMB/011  (RWANDA) posté le mercredi 21 décembre 2011 18:56

Blog de ndagijimana :RWANDA TRIBUNE IBUKABOSE, PS IMBERAKURI : ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 24/P.S.IMB/011

 Ishyaka P.S IMBERAKURI ryongeye gutangariza abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda, n’Imberakuri by’umwihariko, ko kuwa 15/09/2011 igipolisi cy’u Rwanda cyarashe Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI, umuyobozi w’ishyaka mu karere ka Kicukiro.

Nyuma yaho yarafashwe arafungwa, aza gukorerwa ingirwarubanza kuwa 08/11/2011 mbere yo gushyirwa muri gereza nkuru ya Kigali (1930).

Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI akomeje kurembera bikomeye muri iyo gereza ku buryo dukeka ko ibihaha byaba byarangiritse bikomeye cyane ko afite ikibazo gikomeye cyo guhumeka. Ibyo byose bigaterwa n’uko atigeze yemererwa kuvurwa ku buryo isasu ryamuheze mu gatuza. N’ubwo Eric NSHIMYUMUREMYI cyangwa ishyaka ntako tutagize ngo ashobore kwivuza cyangwa kugira umuburanira, nyamara, abayobozi bose batereye agati mu ryinyo.

Abamurashe nta wundi mugambi bari bapanze uretse uwo kumwica. Kuba Imana yarakinze akaboko byababereye ikibazo gikomeye, none barashaka gusohoza umugambi mubisha wabo bamwangira kwivuza, bityo akazicwa n’inkurikizi z’ukuraswa ndetse na cancer nk’uko ababizobereyemo babidusobanuriye.

Ikindi kandi, kuwa 12/12/2011, Eric NSHIMYUMUREMYI yari ku rukiko rukuru rwa Kigali, ategereje icyemezo cy’urwo rukiko ku bujurire bwe. Ntiyemeraga icyemezo cyamufatiwe cyo kumufunga by’agateganyo iminsi 30 muri gereza nkuru ya Kigali. N’ubwo yari yagejeje ku bucamanza ikibazo cy’ubuzima bwe, byaje gutungurana umucamanza asubitse isomwa ry’urwo rubanza akarwimurira kuwa 14/12/2011. Kuri uyu wa 14/12/2011, ubwo abarwanashyaka b’ishyaka P.S Imberakuri twari twabukereye twaje kumva icyemezo cy’urukiko, twongeye gutungurwa no kumva ko Eric NSHIMYUMUREMYI atahawe uburenganzira bwo kuza kumva urubanza rwe. Nyamara, ku rundi ruhande, abakozi bo mu rukiko bakatubwirako Eric NSHIMYUMUREMYI ubwe ariwe uzatubwira uko urubanza rwe ruzaba rwaciwe.

Ibi byose biri muri wa mugambi wo gukomeza kumwumvisha, ndetse no kugumya gutera ubwoba abatavuga rumwe na Leta bose. Gusa bariyibagiza ko igihe cyo guterwa ubwoba cyarangiye, ko abanyarwanda bamaramaje mu guharanira impinduka y’amahoro.

Ishyaka P.S Imberakuri rirasaba inshuti z’u Rwanda n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu gutabara abanyarwanda, by’umwihariko abatavuga rumwe na leta, bahereye kuri Bwana Eric NSHIMYUMUREMYI.

Bikorewe i Kigali kuwa  20Ukuboza 2011

BAKUNZIBAKE Alexis (sé)

Visi Prezida wa mbere w’ishyaka PS IMBERAKURI.

lien permanent

PEREZIDA KAGAME KWIBAZA IMPAMVU ABANYARWANDA BABAYE IBIRAGI NI UKWIGIZA NKANA!  (ACTUALITE) posté le mercredi 21 décembre 2011 06:48

Blog de ndagijimana :RWANDA TRIBUNE IBUKABOSE, PEREZIDA KAGAME KWIBAZA IMPAMVU ABANYARWANDA BABAYE IBIRAGI NI UKWIGIZA NKANA!

Perezida Kagame akomeje kuyoberesha Abanyarwanda Igitugu!

Mu nama y’umushyikirano imaze iminsi ibera I Kigali, niho perezida Kagame yatunguriye Abanyarwanda kimwe n’abaterankunga bari bitabiriye iyo nama, ubwo yibazaga impamvu Abanyarwanda babaye ibiragi k’ uburyo banagera n’aho bananirwa kumubaza ibibazo bigaragara .

Uku kwibaza kwa perezida Kagame impamvu abitabiriye iyo nama yitwa iy’ umushyikirano bamusingizaga gusa, akabura n’umwe nibura watinyuka kugira icyo amubaza ku marorerwa akomeje gukorwa na leta ye, byari ukwigiza nkana. Nta wari kubitinyuka kubera ko bazi neza ibyo perezida Kagame akorera abamunenga cyangwa abatinyuka kugira icyo bamubaza ku gitugu akomeje kuyoboresha abaturage.

Kugeza ubu, nta munyarwanda wari gutinyuka kubaza perezida Kagame imikorere ya leta ye, mu gihe n’umunyarwanda watinyutse kunenga ibitagenda mbere y’umushyikirano w’ubushize, witwa Dr Specioza Uwiherekeje wari waturutse muri diaspora ya Zambiya, yatewe n’inzego z’umutekano za perezida Kagame, zimuhatira kuvuguruza muri iyo nama y’umushyikirano ibyo yari yavugiye mu yindi nama azinenga .

Ikindi nta Munyarwanda ushobora gutinyuka kuvugira mu Rwanda, mu gihe azi neza ko ari perezida Kagame ubwe wifungiye ibinyamakuru byamunengaga, inzego z’umutekano ze zikica umunyamakuru Rugambage Jean Leonard , abandi banyamakuru basigaye zikabameneshereza mu mahanga . Mu gihe nanone abanyapolitiki nka Kagwa Andre Rwisere , Ntare Semadwiga Denis hamwe n’abandi babacyegetse imitwe kubera gutinyuka kunenga leta ya Kagame .

Ikinamico rya perezida Kagame rirarenze doreko atinyuka kuvuga ko abanyarwanda badacyeneye ubavugira kandi akongera kwivuguruza yibaza impamvu batavuga babaye ibiragi . Ibi nabyo bikaba ari ukubashinyagurira, binatangaje kubona yibaza aho abanyarwanda bazavugira cyangwa uzabavugira, mu gihe ibitangazamakuru byose byigenga abanyarwanda bavugiragamo yabifunze, igitugu cye kikaba kimaze kurenga urugero aho n’abaterankunga batinyutse kuvugira abanyarwanda abatukira ku karubanda. Izi mpamvu ubwazo zikaba zihagije, ko perezida Kagame yisubiza ko abanyarwanda bagizwe ibiragi kubera gutinya kwicwa cyangwa gushyirwa ku ngoyi.

Uburinganire :
Biratangaje kubona ko kugeza magingo aya, atarasobanukirwa ko yaba abanyarwanda cyangwa abaterankunga bamaze gusobanukirwa ya turufu ye akunze kuvuga yo gushyira abagore mu myanya myinshi y’ubuyobozi ari ukubeshya. Ibi byisobanuye igihe yananirwaga kwihanganira abagore batarenze batatu batinyutse kunenga igitugu cye akabamarira muri gereza. Kugeza magingo aya, nta kuntu perezida Kagame yakwivuga ko yateje imbere abagore mu gihe abanyamakuru nk’ Agnes Nkusi Uwimana na Saidati Mukakibibi bakatiwe igifungo kingana kuriya bazira gusa kunenga leta ye na Kagame ubwe . Biratangaje na none kubona Kagame wananiwe kwihanganira umunyapolitiki wenyine w’umugore utavuga rumwe na we Madame Ingabire Umuhoza Victoire akamufunga, yarangiza akajya kubeshya abanyarwanda ko yateje imbere uburenganzira bw’abagore.

Ubutabera :
Ni mu gihe ,perezida Kagame akwiriye kunenga urukiko rw’ Arusha, nk’uko yabikoreye mu mushyikirano, kubera ko urwo rukiko rwananiwe kumucira urubanza we n’abambari be, nyuma y’imbaga y’abantu bagiye bicwa ku mabwiriza ye yaba mu Rwanda cyangwa muri Kongo.

Abakurikiranira hafi ibya politiki y’u Rwanda, bemeza ko kuba kugeza ubu perezida Kagame atarafatwa kugirango ashyikirijwe inkiko mpuzamahanga kimwe nk’abandi bicanyi, nibyo bimutera guhora ashaka kwongera kumena amaraso no kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, aho amaze guhekura abaturage b’ibihugu byinshi ariko akaba akidegembya.

Perezida Kagame na none yaboneyeho umwanya wo kwerurira abanyarwanda ku mugaragaro, ko agomba kuzavugurura itegekonshinga akiyongeza izindi manda, ari nayo mpamvu kugeza ubu yeruye kimwe nk’abandi banyagitugu akaba yaranyuzemo kwibasira imiryango iharanira uburengazira bw’ikiremwamuntu , itangazamakuru hamwe n’abaterankunga mu rwego rwo gutera ubwoba buri muntu wese utinyutse kunenga igitugu akomeje kuyoboresha abanyarwanda ataretse no kubica .
Kagabo , London

http://www.umuvugizi.com/?p=4844

lien permanent
|

ouvrir la barre
fermer la barre

Vous devez être connecté pour écrire un message à ndagijimana

Vous devez être connecté pour ajouter ndagijimana à vos amis

 
Créer un blog