Perezida
Kagame akomeje kuyoberesha Abanyarwanda Igitugu!
Mu
nama y’umushyikirano imaze iminsi ibera I Kigali, niho
perezida Kagame yatunguriye Abanyarwanda kimwe
n’abaterankunga bari bitabiriye iyo nama, ubwo yibazaga
impamvu Abanyarwanda babaye ibiragi k’ uburyo banagera
n’aho bananirwa kumubaza ibibazo bigaragara .
Uku
kwibaza kwa perezida Kagame impamvu abitabiriye iyo nama yitwa
iy’ umushyikirano bamusingizaga gusa, akabura n’umwe
nibura watinyuka kugira icyo amubaza ku marorerwa akomeje gukorwa
na leta ye, byari ukwigiza nkana. Nta wari kubitinyuka kubera ko
bazi neza ibyo perezida Kagame akorera abamunenga cyangwa
abatinyuka kugira icyo bamubaza ku gitugu akomeje kuyoboresha
abaturage.
Kugeza
ubu, nta munyarwanda wari gutinyuka kubaza perezida Kagame
imikorere ya leta ye, mu gihe n’umunyarwanda watinyutse
kunenga ibitagenda mbere y’umushyikirano w’ubushize,
witwa Dr Specioza Uwiherekeje wari waturutse muri diaspora ya
Zambiya, yatewe n’inzego z’umutekano za perezida
Kagame, zimuhatira kuvuguruza muri iyo nama y’umushyikirano
ibyo yari yavugiye mu yindi nama azinenga .
Ikindi
nta Munyarwanda ushobora gutinyuka kuvugira mu Rwanda, mu gihe azi
neza ko ari perezida Kagame ubwe wifungiye ibinyamakuru
byamunengaga, inzego z’umutekano ze zikica umunyamakuru
Rugambage Jean Leonard , abandi banyamakuru basigaye
zikabameneshereza mu mahanga . Mu gihe nanone abanyapolitiki nka
Kagwa Andre Rwisere , Ntare Semadwiga Denis hamwe n’abandi
babacyegetse imitwe kubera gutinyuka kunenga leta ya Kagame
.
Ikinamico
rya perezida Kagame rirarenze doreko atinyuka kuvuga ko
abanyarwanda badacyeneye ubavugira kandi akongera kwivuguruza
yibaza impamvu batavuga babaye ibiragi . Ibi nabyo bikaba ari
ukubashinyagurira, binatangaje kubona yibaza aho abanyarwanda
bazavugira cyangwa uzabavugira, mu gihe ibitangazamakuru byose
byigenga abanyarwanda bavugiragamo yabifunze, igitugu cye kikaba
kimaze kurenga urugero aho n’abaterankunga batinyutse
kuvugira abanyarwanda abatukira ku karubanda. Izi mpamvu ubwazo
zikaba zihagije, ko perezida Kagame yisubiza ko abanyarwanda
bagizwe ibiragi kubera gutinya kwicwa cyangwa gushyirwa ku
ngoyi.
Uburinganire
:
Biratangaje
kubona ko kugeza magingo aya, atarasobanukirwa ko yaba abanyarwanda
cyangwa abaterankunga bamaze gusobanukirwa ya turufu ye akunze
kuvuga yo gushyira abagore mu myanya myinshi y’ubuyobozi ari
ukubeshya. Ibi byisobanuye igihe yananirwaga kwihanganira abagore
batarenze batatu batinyutse kunenga igitugu cye akabamarira muri
gereza. Kugeza magingo aya, nta kuntu perezida Kagame yakwivuga ko
yateje imbere abagore mu gihe abanyamakuru nk’ Agnes Nkusi
Uwimana na Saidati Mukakibibi bakatiwe igifungo kingana kuriya
bazira gusa kunenga leta ye na Kagame ubwe . Biratangaje na none
kubona Kagame wananiwe kwihanganira umunyapolitiki wenyine
w’umugore utavuga rumwe na we Madame Ingabire Umuhoza
Victoire akamufunga, yarangiza akajya kubeshya abanyarwanda ko
yateje imbere uburenganzira bw’abagore.
Ubutabera
:
Ni
mu gihe ,perezida Kagame akwiriye kunenga urukiko rw’ Arusha,
nk’uko yabikoreye mu mushyikirano, kubera ko urwo rukiko
rwananiwe kumucira urubanza we n’abambari be, nyuma
y’imbaga y’abantu bagiye bicwa ku mabwiriza ye yaba mu
Rwanda cyangwa muri Kongo.
Abakurikiranira
hafi ibya politiki y’u Rwanda, bemeza ko kuba kugeza ubu
perezida Kagame atarafatwa kugirango ashyikirijwe inkiko
mpuzamahanga kimwe nk’abandi bicanyi, nibyo bimutera guhora
ashaka kwongera kumena amaraso no kutubahiriza uburenganzira
bw’ikiremwamuntu, aho amaze guhekura abaturage
b’ibihugu byinshi ariko akaba akidegembya.
Perezida
Kagame na none yaboneyeho umwanya wo kwerurira abanyarwanda ku
mugaragaro, ko agomba kuzavugurura itegekonshinga akiyongeza izindi
manda, ari nayo mpamvu kugeza ubu yeruye kimwe nk’abandi
banyagitugu akaba yaranyuzemo kwibasira imiryango iharanira
uburengazira bw’ikiremwamuntu , itangazamakuru hamwe
n’abaterankunga mu rwego rwo gutera ubwoba buri muntu wese
utinyutse kunenga igitugu akomeje kuyoboresha abanyarwanda ataretse
no kubica .
Kagabo
, London
http://www.umuvugizi.com/?p=4844
Commentaires